Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 16 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 18.1-16

October 16, 2024

Ikib.3

Kuko yari amukunze nk’uko yikunze (3): Gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda si ibyo dusabwa gusa, ahubwo n’itegeko (Lewi.19.18; Gal.5.14; Yak.2.8). Kuba Yonatani yarafashe umwanzuro wo gukunda Dawidi nk’uko yikunda, ni ikintu gikomeye, kandi natwe biratwereka ko bishoboka. Bityo biradusaba ko natwe tugambirira kumvira iri tegeko riruta ayandi (Mat.22.39). Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi (4): Twibukiranye ko mu minsi ishize Sawuli yambitse Dawidi imyambaro ye arayanga, nyamara ubu ibya Yonatani arabyemeye. Yonatani wafatwaga nk’umuntu uzasimbura se ku ngoma nk’uko henshi byakurikizwaga, yahaye Dawidi ibikoresho byari nk’ikimenyetso cy’ubuhanuzi cyerekana ko azayobora. Birababaje kuba abantu bafite intego imwe, n’umwanzi umwe, bagirana amashyari bigatuma barebana nabi (9). Gusa nubwo Dawidi yari azi ko azaba umwami wa Isirayeli, yategereje igihe cy’Imana, arangwa no kwitonda, no kumvira (14). Inama: Kuba Imana yaragutoranyije ntibikwiriye kukubuza guca bugufi (1Pet.2.9). Indir.191 Gushimisha.

Details

Date:
October 16, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN