
- This event has passed.
Kuwa gatatu 15 Ukwezi kwa mbere Zaburi 89.39-53
Ikib.7
…Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi (40): Ni iby’ingenzi kwibuka ko Imana itigeze isezeranya kuzahumanisha ikamba rya Dawidi kurijugunya hasi, ariko umuhimbyi wa Zaburi arabona umurwa Wera wa Yerusalemu warabaye umusaka, ndetse abami b’amahanga barigaruriye igihugu cyabo gutyo rero agashinja Imana kutita ku isezerano. Ntabwo ari uyu muririmbyi wa Zaburi ya 89 wenyine watekereje ko Imana yabatereranye, kuko n’umuhimbyi wa Zaburi ya 44 nawe niko yatekereje (Zab.44.10). Uyu munsi ubajije abantu benshi bajya kuraguza bakubwira ko ntawundi washobora kubarengera batambaye impigi. Imana yacu ishimwe ko yemera ko tuyibwira ukuri ko mu mutima wacu kabone n’ubwo bitaba ari ukuri. Mwami, imbabazi zawe za kera ziri he, warahiye Dawidi ku bw’umurava wawe? (50): Uko biri kose umuririmbyi aribuka ko hariho imbabazi z’Imana, kabone n’ubwo we azita ko ari iza kera. Zirikana: Nugera mu bikomeye bigutera kwiheba ujye wibuka ko imbabazi n’umurava bigize kamere y’Imana (Kuva 34.6). Indir. 104 Gushimisha.