
- This event has passed.
Kuwa gatatu 12 Ukwezi kwa gatatu Kubara 22.21-40
Ikib.2,6
Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa n’uko yagiye (28): Balamu waturukaga
muri Mosopotamiya yatitirijwe n’umwami Balaki wa Mowabu ngo avume
Abisirayeli bari baganditse hafi y’igihugu cye kandi bamuteye ubwoba. Kuba
Imana yaremereye Balamu kugenda, ntibyayibujije gukomeza kugira ubutware
kuri we. ibi bitwereka ko Imana ifite ubudahangarwa ku bintu byose yaremye,
kandi kuvuga kw’indogobe bwari uburyo Imana yashakaga kugarura Balamu
mu kuyumvira. Imana ifite uburyo bwinshi bwo kuvugana n’abantu bayo. Ubu
31 Umusomyi wa Bibiliya 2025
yakoresheje indogobe, ubundi yakoreshje ijwi ihamagara Samweli (1Sam.3.4-
10). Wowe hari uburyo mujya muvugana? Biganirize abo muri kumwe.
Uburyo Balamu arakarira indogobe nyamara ntashobore kubona Malayika
wayikoreshaga, bigaragaza ko abantu dukeneye ko Imana yinjira muri gahunda
zacu ikaziyobora. Gusenga: Mwuka Wera w’Imana, dufashe kujya tumenya
neza ijwi ry’Imana kandi turyumvire. Indir 338 Gushimisha.