Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 11 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 7.1-28

December 11, 2024

Ikib.3

Kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu,..(15): Umwami Aritazeruzi II yunze mu ry’umwami Kuro na Dariyo yemerera Ezira ibintu 4 bikomeye: 1. Kujyana ifeza n’izahabu umwami n’abajyanama batuye Imana. 2. Kujyana ifeza n’izahabu biri mu gihugu cy’i Babuloni cyose. 3. Gukura mu nzu y’umwami ibyo azakenera byose byo gutura Imana ye. 4. Ikizategekwa n’Imana nyir’ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kizajya gikorwa bitunganye. Iyo igihe cy’Imana kigeze abari abanzi baruzura, kandi icyo ukoze cyose kikubera cyiza (Yes.11.6; Zab.1.3). Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo…(27): Iri ni ishimwe rya Ezira umutambyi yibutse ukuboko kw’Imana kwamuhesheje kugirira umugisha ku mwami, akamuha ibyo azakenera byose, akanamwemerera kuzamukana n’Abisirayeli, ngo bajye gukorera Imana yabo i Yerusalemu. Zirikana: Rondora ibintu byose Imana yagukoreye muri uyu mwaka, bituma uyiramburira amaboko ukayishimira (Zab.143:5). Indir. 178 Gushimisha.

Details

Date:
December 11, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN