Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatatu 1 Ukwezi kwa mbere Matayo 3.1-17

January 1 - January 2

UBUTUMWA BWIZA UKO  BWANDITSWE  NA  MATAYO

Matayo yari umukozi w’Abaroma, icyo gihe bari bakoronije Abayuda. Yakoraga umurimo wo gusoresha. Muri icyo gihe abakoraga uwo murimo babarwaga nk’abajura, kubera ko ku byo babaga babatumye bishyiriragaho n’akabo (Luka 5.27-30). Lewi ni irindi zina rya Matayo. Ubu butumwa bwiza yabwanditse ahagana mu mwaka wa 60 nyuma y’ivuka rya Yesu. Mu banditse Ubutumwa bwiza bose, Matayo ni we wakoresheje imirongo myinshi yo mu isezerano rya kera. Intego ye kwari ukwerekana ko Yesu ari we Mesiya wahanuwe mu isezerano rya kera, kandi ko ari we Mwami waje gushinga ingoma yo mu juru mu mitima y’abamwakiriye bari mu isi. Umurongo mukuru w’ubutumwa bwe: Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza (Mat.5.17). Ingingo nkuru zirimo ni izi: 1.1-4. 11: Kuvuka, kubyiruka kwa Yesu no gutegurirwa umurimo. 4.12-25. 46: Inyigisho z’uwo Mwami n’ibitangaza yakoze. 26-28: Urupfu wa Yesu no kuzuka kwe.

Ikib.2,4 “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi ” (2):  Ubutumwa bwiza Yohana umubatiza na Yesu batangiriyeho umurimo ni ubwo guhamagarira abantu kwihana (Mar.1.15). Kwihana si ukugira agahinda gusa ko kwicuza ikibi twakoze ngo twibwire ko ibyo bihagije. Yuda nawe nyuma yo kugambanira Umwami Yesu yagize agahinda kenshi aricuza ariko ntiyihana (Mat.27.3-5). Kwihana ni ukuva mu icyaha wakoze ugahindukira ugatangira kwera imbuto zikwiriye abihannye (8): ‘Ntimukibwire muti ‘Dufiteho Aburahamu, niwe sogokuruza’… (9): Kuba umwana w’Imana si umurage dukomora ku babyeyi bacu ni umuntu ubwe wihitiramo impano y’agakiza duhererwa muri Kristo Yesu, tukaragwa ubugingo buhoraho. Uwanze kwakira iyo mpano y’agakiza, we umugabane we ni ihaniro ry’iteka ryose (Ibyah.19b-20) …Niwe uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro (11): Ntabwo amazi y’umubatizo ubwayo yeza umunyabyaha nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo atubera ikimenyetso cyo kwezwa n’amaraso ya Yesu. Zirikana: Mu gihe dutangira uyu mwaka wa 2025, dusabe Yesu kugira ngo aduhindure ibyaremwe bishya muri we (2 Kor.5.17). Indir. 421 Gushimisha.

Details

Start:
January 1
End:
January 2

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN