Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 9 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 5.12-21a

August 9, 2024 - August 10, 2024

Ikib.3

Kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe (15): Abantu bari barwaye, baryamishwaga ku muhanda biteguye ko igicucu cya Petero cyibanyuzeho gusa bakira, aba bantu bari bafite kwizera gukomeye, babitewe nuko babonaga imirimo n’ibitangaza bya Yesu Kristo mu ntumwa ze. Muri make ni Yesu Kristo wakoreraga imirimo mu bamwizeye, niba twibuka inkuru y’umugore wakoze ku mwenda wa Yesu agakira (Luka 8.43-44), ntitwashindikanya ko n’aba barwayi mu kwizera bari bafite Imana yabatabara. Bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe zose (18): Ntabwo bwari ubwa mbere Petero na Yohana bafungwa, kuko na mbere bafunzwe bazira kwamamaza iby’umuzuko wa Yesu Kristo (4.3). Petero na Yohana bari bahagaze neza mu mugambi w’Imana wo gukiza benshi (16), ariko umutambyi mukuru nabo bari kumwe bagize ishyari, ntibanezezwa ni imirimo myiza babonaga. Icyifuzo: Ujye wibuka gusengera abakozi b’Imana, kuko bahura n’ibigeragezo byinshi. Gusa Yesu yaranesheje, kandi ahorana n’abamwizeye. Indir. 416 Gushimisha.

Details

Start:
August 9, 2024
End:
August 10, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN