Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 8 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 5.13-6.1

November 8, 2024

Ikib.4

Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi…(17): Gutanga ibihembo k’umuntu ukoze ibidasanzwe wari umuco umenyerewe mu isi ya mbere: Yosefu yahawe ibihembo nyuma yo kurotora inzozi za Farawo (Itang.41.39-40), Daniyeli nawe yagizwe umutware nyuma yo kurotora inzozi za Nebukadinezari (2.49). Ntabwo rero Daniyeli yanze ibihembo bya Belushazari, ahubwo yanze kugurisha impano y’Imana. Tekereza niba nta muntu wakugiriye neza ukaba utaramwituye kandi ubushobozi bwo kubikora utabubuze, maze uyu munsi utegure kumushimira. Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose (22): Mu bihe bya kera, byari bigoye kubona umwana witandukanya n’imigirire mibi y’ababyeyi be. Belushazari nawe yananiwe kwitandukanya n’ubwibone bwa se Nebukadinezari, n’ubwo yari azi ingaruka byagize kuri se, ahubwo we arenzaho anywesha vino ibikoresho byejejwe (5.3-4). Icyifuzo: Mana udufashe kubera abana bacu urugero rwiza mu gukora ibyiza, no kukubaha. Indir. 114 Gushimisha.

Details

Date:
November 8, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN