
- This event has passed.
Kuwa gatanu 7 Ukwezi kwa kabiri Matayo 11.1-15
Ikib.7
“Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” (3): Iki ni ikibazo Yohana yatumye abigishwa be kuri Yesu ubwo yari mu nzu y’imbohe. Hari igihe umuntu ahura n’ibibazo bigatuma yibaza byinshi, ndetse akajya kure y’Imana. Yohana yari integuza ya Yesu mu gutegura ubwami bwe, n’abantu benshi bari barumvise ubutumwa binyuze muri we. Ubutumwa bwa Yohana bwari ubwo gucyaha no guhugura abantu bose kandi ntawe atinya, yaba ukomeye ndetse n’uworoheje, kubera ubwo butumwa bukomeye yaje kujyanwa mu nzu y’imbohe, arababazwa cyane. “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye (4): Ntagushindikanya ko igisubizo Yohana yahawe gitandukanye nicyo yibwiraga, Yesu yatanze igisubizo mu bikorwa yakoze bose bareba, abarwayi barakira, impumyi zirahumuka (Luka 7.22-23). Natwe hari igihe twakira ibisubizo bivuye ku Mana tukumva bihabanye nibyo twifuzaga, ariko Imana yo iba izi neza ibyo dukwiriye. Gusenga: Mana duhe imbaraga zo guhangana n’ibitugora muri ubu buzima. Indir. 39 Agakiza.