Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 7 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 14.22-36

March 7

Ikib. 1
“Nimuhumure ni Jyewe, mwitinya” (27): Abigishwa bari mu bwato bonyine
ibibazo byababanye byinshi; umuyaga mwinshi washakaga kubirindura
ubwato, ubwihebe n’ubwoba bw’imyuka mibi yo mu Nyanja, kwibaza aho basize
umuyobozi wabo n’ibindi. Ariko muri uwo mwanya barimo basakuza batazi
uwo batakira nibwo Yesu yahahingutse arabatabara arabahumuriza. Uku niko
bimera mu buzima bwuwakiriye Yesu haba umutuzo, Ijwi rye rirahumuriza kandi
aratabara. Niyinjira mu rugendo rwawe umuyaga uzatuza (32). Ntegeka nze
aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi (28): Petero yashakaga kubona
ikimenyetso kimuhamiriza ko ari Yesu bavugana koko. Mu buryo bwa rusange
Yesu avuganira natwe mu ijambo ryo mu byanditswe byera. Ariko bibaho ko Yesu
atanga ibindi bimenyetso bigaragaza ko ariwe muvuganye, ko ariwe ugutumye,
cyangwa ko ariwe uguhaye isezerano ry’umwihariko. Ujye ugira uburyo bwo
kwizera udashidikanya uko usabana n’Imana. Umukoro: Uyu munsi ugire uwo
usangiza ubuhamya bw’uko uvugana n’Imana. Indir. 37 gushimisha.

Details

Date:
March 7

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN