Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 6 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 23.1-16

September 6, 2024 - September 7, 2024

Ikib.4

Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye amahanga yose ku bwanyu (3a): Nyuma yo kugeza Abisirayeli muri gakondo zabo, Yosuwa ntiyaretse gukomeza kubibutsa ibyo Uwiteka yabakoreye; ibyo na bo biboneye n’amaso yabo. Yabibukije kandi ko urugamba rutarangiye, kuko hari amahanga bagombaga kurimbura ntaturane nabo. Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu (5): Kubera ko Yosuwa yari ashaje, yagombaga kubibutsa ko ibihugu bafashe n’amahanga banesheje atari bo ubwabo, ahubwo ari Uwiteka. Yagombaga kubasigira umurage wo gukomeza komatana n’Uwiteka. Nk’uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye…(15): Yosuwa yahamije imirimo itangaje Uwiteka yakoze, n’uburyo yasohoje ibyo yari yabasezeranije kera byose. Yabibukije ko kutayumvira kwayitera kubasohozaho n’ibyago yabavuzeho baramutse bayigomeye (Gutegeka 28.15, 20). Imbuzi: Ujye wirinda ikintu cyose cyagukura mu masezerano. Indir. 197 Gushimisha.

Details

Start:
September 6, 2024
End:
September 7, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN