Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 6 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 2.1-35

December 6, 2024

Ikib.3

Nibo bazanye na Zelubabeli na Yeshuwa na Nehemiya…(2): Nyuma y’itegeko ry’umwami Kuro (1.3), icyiciro cya mbere cy’Abisirayeli barazamutse bajya i Yerusalemu kubakira Uwiteka inzu, aba bari bayobowe n’itsinda ry’abayobozi: Zerubabeli, Yeshuwa, Nehemiya, Seraya, Relaya, Moridekayi, Bilishani, Misipari, Bigivayi, Rehumu, na Bana. Umubare w’abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu (2d): Gukomeza kuzirikana amazina y’abakuru b’imiryango yabo (1-20) n’amazina y’imidugudu n’ibirorero bari batuyemo mbere yo kujya mu bunyage (21-35), byatumye buri wese asubira muri gakondo y’iwabo, kandi ntibibangiwe iby’ingenzi bibaraga (1). Mu gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga turimo biroroshyeko abantu bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga bikabatera kwandura imico itandukanye bakibagirwa umwimerere w’abakristo. Zirikana: Muri iyi minsi y’iterambere ryihuta buri wese akwiriye kubika ijambo ry’Imana mu mutima kugira ngo adacumura (Zab.119:11) agatakaza gakondo nziza turi gutegurirwa na Yesu nyir’Itorero (Yoh.14:3). Indir. 218 Gushimisha

Details

Date:
December 6, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN