Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 30 Ukwezi kwa munani Yosuwa 14.1-15.20

August 30, 2024 - August 31, 2024

Ikib.2.5

Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe… (14.6): Igihe Yosuwa na Eleyazari bagabanyaga imiryango y’Abisirayeli gakondo zabo, ntabwo bibutse ko hari umwihariko wa Kalebu. Nyirubwite ntiyibagijwe amasezerano ye n’ubwinshi bw’imyaka yari ishize, kuko byari byaravuzwe n’Uwiteka ahibereye (kub.14.24). Ibyavuzwe n’Uwiteka nubwo byatinda ntibihera, kuko biba bifite igihe byategekewe (Hab.2.2-3). Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho (14.11): Nyuma y’Imyaka mirongo ine n’itanu y’amasezerano, na nyuma y’imyaka mirongo inani n’itanu y’amavuko, imbaraga Kalebu yari afite akiri umusore yari akizifite no mu busaza. Ibi birahura n’ibyo umwanditsi wa Zaburi yanditse (Zab.92.13-15). Nubwo abandi bakuwe umutima n’Abanaki igihe bajyaga gutata igihugu, Kalebu we yababwiraga ko bazabarya nk’abarya imitsima, kandi Imana yamuhaye guhῑndura imisozi bari batuyemo (15.13). Uko umuntu agenda akura mu buryo bw’umubiri, iyo ari nako akura mu buryo bw’Umwuka, asaza asoroma imbuto z’amasezerano. Indir. 15 Agakiza.

Details

Start:
August 30, 2024
End:
August 31, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN