Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 3 Ukwezi kwa mbere Matayo 4.12-25

January 3 - January 4

Ikib.1,7

Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya (12-13): Mu bitekerezo byacu abantu twakwibaza impamvu Yesu umwana w’Imana ufite ubushobozi bwose n’imbaraga zose amenye ko Yohana, ya ntumwa yamubanjirije, imutegurira inzira (3.1-3) aboshywe, agiye gupfa, ariko Yesu ntajye kumubohoza akoresheje imbaraga z’ubumana afite (Mat.26.53). Muri iyi mirongo hagaragara ko kuva mu itangira ry’umurimo we, Umwami Yesu yaje ari umwami w’amahoro udasubiza ikibi ku kindi (Rom.12.17-21) …Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi (16): Igihugu cya Zabuluni na Nafutali byari byarashenywe mu buryo bukabije cyane mu mwaka wa 732 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo. Ibi bihugu nibyo byabaye ibya mbere kubona umucyo. Kuva mu itangira ry’ubutumwa bwa Yesu tubona ko umugambi w’Imana ari uwo gukiza isi yose natwe abanyamahanga bari kure mu mwijima w’ibyaha turimo (Ef.2.11-13). Gushima: Imana ishimwe ko Yesu, ari umucyo watuviriye, ndetse atumurikira muri byose. Indir. 406 Gushimisha.

Details

Start:
January 3
End:
January 4

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN