Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 28 Ukwezi kwa kabiri Matayo 13.10-17

February 28 - March 1

Ikib.3 Mwebwe ho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe” (11): Yesu yabwiye abigishwa be ko abamwemeye bose haribyo yabahaye kumenya ariko abatizera bo ntibabihawe. Byashoboka ko zimwe mu mpamvu Yesu yigishirizaga mu migani harimo: abo abwira babaga binangiye imitima badashaka kumwumva ikindi, ntabwo bari kubona ibyo bamuregesha bivuye mu migani akoresha. Ariko abigishwa be yabasobanuriraga byose mu bwiru aho babaga bari. Nawe wahawe uyu murage mwiza wo gusobanukirwa ibyo mu bwiru bw’Imana ntuzabiteshe agaciro. Abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve. Intego umwanzi afite ni uko abantu bumva ariko ntibasobanukirwe n’ijambo ry’Imana, ntibarihe umwanya mu mitima yabo. Ikiranga aba bantu bizera umwanya muto, ndetse ntibagire n’imirmo iranga kwizera kwabo bakora.Yakobo we yabyise ukwizera gupfuye (Yak.2.20). Gusenga: Mana Ishoborabyose, duhe gusobanukirwa Icyo utubwira mu ijambo ryawe bityo turusheho kugirana nawe ubushuti buhoraho no ku gukorera. Indir.75 Gushimisha.

Details

Start:
February 28
End:
March 1

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN