
- This event has passed.
Kuwa gatanu 27 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 9.1-14
Ikib. 7
Indogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira (3): Kuzimira kw’indogobe za Kishi byari mu mugambi w’Uwiteka, kugira ngo Sawuli umuhungu wa Kishi ajye kuzishaka, habeho impamvu y’uko Sawuli ahura na Samweli akamwimika. Imana yahisemo Sawuli ngo abe Umwami wa Isirayeli (1-2). Sawuli n’umugaragu we bigiriye inama yo kujya kubaza Bamenya (Umuhanuzi), niba yababwira aho indogobe ziri. Bamenya ari we Samweli bamushyiriye amaturo, bahura na we ajya gusengera ku kanunga. Uwiteka Imana izi gutegura ibintu neza no kubihuza. Biratangaje uburyo yahuje Sawuli na Samweli, kandi uyu ari we wari ufite igisubizo cy’urugendo rwa Sawuli. Ibyo duharanira tukanasaba Imana si ko byose biba biri mu bushake bwayo, ariko ibyo dutsimbarayeho hari aho igera ikabyemera. Ikibazo: Mbese aho wowe ntiwaba ufite ibyo utitirijeho Uwiteka kuguha kandi usunikwa n’irari ry’iby’isi? Indir. 431 Gushimisha.