Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 27 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 2.21-38

December 27, 2024

Ikib.3

Bamwita Yesu, izina ryari ryaravuzwe nyina atarasama inda ye (21): Yesu bamukoreye imihango bakoreraga abandi bana b’imfura b’abahungu; bamwise izina nyuma y’iminsi umunani, ibi kandi bikajyana no gukebwa, bamujyana mu rusengero kumumurikira Umwami Imana, bitwaje n’amaturo abijyenewe (24). Yozefu na Mariya ntibirengagije iyo mihango n’ubwo bari bazi ko Yesu ari Uwera w’Imana (23). I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simeyoni… (25): Simeyoni, hamwe na Ana, kimwe na Zakariya na Elizabeti bari muri bake barinze kwizera kwabo mu Mana ya ba sekuruza. Bari bategereje agakiza, Mesiya. Simeyoni wikomezaga mu ijambo ry’Imana akayoborwa n’Umwuka Wera, yabonye Yesu mbere yo gupfa nk’uko byari byarahanuwe (26,30). Ana yifatanije na Simeyoni kuririmba basingiza Imana, ariko Ana agerekaho no kwamamaza iyo nkuru nziza muri bagenzi be (36-38). Ndakwifuriza kumenya Yesu no kumuha ikaze mu buzima bwawe ukiriho (Ibyah.14.13). Zirikana: Yesu ni n’umucyo uvira mahanga (32).

Details

Date:
December 27, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN