
- This event has passed.
Kuwa gatanu 25 Ukwezi kwa kane Kubara 32.1-24
Ikib.1,3
…Abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse
Yorodani (5): Uwiteka yavanye Abisirayeli mu buretwa bwo muri Egiputa, abajyana
mu gihugu cy’isezerano. Abarubeni n’Abagadi bo bahisemo kutinjira muri
icyo gihugu, basaba kuguma hakuno ya Yorodani. Ese mu by’ukuri ni ho hari
umugisha wabo kurusha uwo mu gihugu cy’amata n’ubuki? Hari igihe umuntu
arebesha amaso y’umubiri, akibwira ko ibyo abona ari wo mugisha we. Nyamara
ni byiza kugendera mu bushake bw’Imana, aho kwifatira umwanzuro. …
Kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose (12): Abatasi icumi
muri cumi na babiri bagiye gutata i Kanani, batanze raporo mbi ikura umutima
Abisirayeli, bituma batizera Uwiteka. Kalebu na Yosuwa bo batanze raporo ihumuriza
Abisirayeli, bituma Imana ibishimira. Abandi bose bari mu kigero cyabo
baguye mu butayu, bo bagera i Kanani. Bizeye isezerano ry’Imana. Ibitangaza
Imana ikora byose, bibonekera mu kwizera. Ijambo ivuze ryose irarisohoza
(Yes. 55.10-11). Zirikana: Izere Imana kuko itajya ibeshya. Indir.15 Agakiza.