
- This event has passed.
Kuwa gatanu 24 Ukwezi kwa mbere Kubara 7.66-89
Ikib.7 Ayo ni yo yari amaturo y’abatware b’Abisirayeli yo kwezwa kw’igicaniro ku munsi cyasigiwe (84): Iminsi 12 y’umwiyereko w’abatware b’Abisirayeli buri wese azana ibitambo by’umuryango ahagarariye, umwanditsi aduha imbonerahamwe y’ibyari byatanzwe. Ubwinshi bw’ibi bintu butwereka umutima ukunda Imana ubu bwoko bwari bufite! Abantu bari mu butayu, badacuruza, batagira imirima yo guhinga ntibagire imirimo yo kubatunga bakuye he amaturo angana atya? Umutima ukunze ntacyo utageraho. Ujye usengera abantu b’Imana bo muri ino minsi ngo Imana iduhe bene uyu mutima witangira umurimo wayo. Mose yinjira mu ihema ry’ibonaniro kuvugana n’Uwiteka, yumva ijwi rimubwira (89): Nyuma y’iminsi 12 yo gutambira Imana no kuyinezeza, Mose yinjiye ahera kuvuganira ubwoko bwe no kumva icyo Imana ibategeka! Ntabwo ibitambo bingana bitya byari kugenda ubusa, iyo Imana yishimiye ubwoko bwayo irabuganiriza! Zirikana: Umutima umenetse ugira ubushobozi bwo gukora imirimo inezeza Imana (Zab.51.19). Indir. 388 Gushimisha.