Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 23 Ukwezi kwa munani Yosuwa 10.1-21

August 23, 2024 - August 24, 2024

Ikib.2

Ntubatinye, kuko mbakugabije;… (8): Kwishyira hamwe kw’abo bami ngo barwanye Abagibeyoni kwari nko kubahana, kuko babagambaniye, bakagirana amasezerano y’amahoro  n’Abayisirayeli. Abagibeyoni gutabaza Yosuwa ngo abarwanirire ntibyari mu masezerano yagiranye nabo, nyamara Yosuwa yabonye ari uburyo bwiza bwo kubiyegereza. Yosuwa, yizeye kandi isezerano ry’Imana ko urwo rugamba azarutsinda. Abisirayeli batsinze ingabo z’abami bishyize hamwe, kuko ijuru ryabatabaye (11). Uko niko natwe Uwiteka yiteguye gukoresha ibyo yaremye byose, ngo aturwanirire, kandi aduhe gutsinda ibiturwanya byose. Zuba, hagarara…nawe Kwezi hagarara…. (12): Isengesho rya Yosuwa, mu gihe yari akeneye andi masaha ngo abone uko anesha umwanzi, rigaragaza ukwizera gukomeye yari afite mu Mana ye. Abanyakanani babonye ibyabaye bigomba kuba byarabahungabanije cyane, kuko izuba n’ukwezi byari mu bigirwamana byabo, none byumviye Yosuwa. Gusenga: Mana Data, tugushimiye ko utubera Imana muri byose, duhe natwe kukubera ubwoko. Indir.169 Gushimisha.

Details

Start:
August 23, 2024
End:
August 24, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN