
- This event has passed.
Kuwa gatanu 20 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 2.22-36
Ikib. 6,7
Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa (30): Abahungu ba Eli umutambyi mukuru, ari bo Hofuni na Finehasi bakoze ibyaha bikomeye imbere y’Uwiteka. Eli yumvise iby’abahungu be bakorera Abisirayeli bose: basambana n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro (22). Eli yagerageje gutesha abahungu be ngo bareke gukora ibyaha, ariko ntibamwumva, bakomeza kugomera Uwiteka. (24-25). Imana yohereje umuhanuzi ngo ababurire ko nibatihana, Uwiteka azahana Eli n’urubyaro rwe (27-32). Eli ntiyabyitaheyo, maze aburirwa ko abahungu be bombi bazapfira umunsi umwe, kandi ko Imana izihagurukiriza undi mutambyi wiringirwa, uzakora iby’umutima w’Uwiteka wibwira (34-35). Uwiteka asezeranya ko umuntu uzacika ku icumi wo mu nzu ya Eli, azaca bugufi akumvira (36). Ntukarebere ibyaha bikorwa ngo uceceke, kuko nawe bikugiraho ingaruka. Zirikana: Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge, kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka (Yobu 28:28) Indir. 226 Gushimisha.