Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 20 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 1.18-25

December 20, 2024

Ikib.1,3

Ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru (18): Zakariya n’umugore we basengeye urubyaro bigeze aho babivamo. Nuko Malayika azanye inkuru nziza z’uko amasengesho yabo yumviswe, Zakariya afatwa n’ubwoba, kandi ashidikanya ijambo Malayika amubwiye, kuko yabonaga bashaje, bitakunda. Uyu mutambyi wari uzi amateka y’ukuntu Imana yahaye Aburahamu na Sara umwana, kandi nabo bari abasaza rukukuri ni nk’aho atari acyemera ibitangaza Imana ikora. Ibyo rero byatumye yikururira igihano cyo kuba ikiragi, kugeza igihe umwana azavukira (20). Azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya (17): Burya nta mwana w’impanuka. Uyu mwana kimwe na Yeremiya bari bafite icyo Imana ibashakaho mbere yo kuvuka kwabo (Yer.1.4-5). Kandi burya nawe hari icyo Imana igushakaho, ukwiriye gukora uko ushoboye ngo ugendere mu ntego y’Imana ku bugingo bwawe. Birababaje ko abantu bihitiramo intego y’ubuzima bwabo batabanje kumenya icyo Imana ibashakaho, kandi igisubizo ntabwo kiba kiri kure yabo (Yes. 30.21). Zirikana: Nta kintu na kimwe kinanira Imana (Yer.32.17). Indir. 37 Gushimisha.

Details

Date:
December 20, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN