
- This event has passed.
Kuwa gatanu 18 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 19.1-24
Ikib.1
Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi (4): Yonatani yahisemo kutumvira se, ku itegeko yamuhaye ryo kumufasha mu kwica Dawidi, kubwo kuyoborwa n’urukundo n’isezerano yari yaragiranye na Dawidi. Yonatani yakoze ibyo abakristo bamwe twirengagiza, iyo twanga kuvuguruza ababyeyi cyangwa abayobozi bacu, kandi tuzi ukuri kwarenganura bagenzi bacu. Dukwiriye gukora ibyiza, kuko umuntu uzi gukora icyiza ntagikore aba akoze icyaha (Yak.4.7). Yonatani yavugiye Dawidi (4-6), nk’uko Umwami wacu Yesu nawe atuvugira ku Mana (Heb.7.25; Rom.8.34). Maze Mikali muka Dawidi aramuburira (11): Turabona ko koko atari byiza ko umuntu aba wenyine, Dawidi na we yagize umugisha wo kugira umufasha wahisemo kuba ku ruhande rwe (Itang.2.18,24), kandi akamumenyesha ibyo we atashoboraga kumenya. Ikigeretse kuri ibyo yamufashije mu gutoroka. Zirikana: Gambirira ko uhereye none utazagira ubwoba, cyangwa isoni zo guhamya ijambo ry’ukuri ryafasha mugenzi wawe, rikamukura mu kibazo.