Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 17 Ukwezi kwa mbere Kubara 4.21-33

January 17 - January 18

Ikib.3 Bara umubare w’Abagerushoni na bo nk’uko amazu ya basekuru ari, nk’uko imiryango yabo iri (21): Buri muryango w’Abalewi wahawe imirimo isobanutse kandi itandukanye n’iy’abandi (25,26). Imana ni Imana ya gahunda, yanga akajagari n’agasigane mu murimo wayo. Buri muryango wagombaga gukora ibyo ushinzwe kandi ntiwivange mu by’undi nubwo imirimo yendaga gusa. Mu mirimo yabo, Abagerishoni bajye bategekwa na Aroni n’abana be (27): Uretse gutandukanya imirimo, Imana itanga n’umurongo w’imiyoborere utuma nta muntu uzazana ubwigomeke mu murimo ashaka kujya mu mwanya utari uwe kubera gukunda ubutegetsi! Kuba iyi mirongo ngenderwaho yari isobanutse ntibyabujije bamwe muri abo Balewi kwigomeka bagashaka umwanya wa Aroni ndetse n’uwa Mose (Kub.16.1-3). Muri ibi bihe turamutse twize guha abantu imirimo itandukanye kandi bakemera ko ari yo bashinzwe, byagabanya ibibazo by’imiyoborere tubona henshi mu murimo w’Imana. Icyifuzo: Sengera abayobozi bige kwigana Imana mu gushyiraho imirongo myiza y’imiyoborere! Indir. 385 Gushimisha.

Details

Start:
January 17
End:
January 18

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN