
- This event has passed.
Kuwa gatanu 15 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 8.1-14
Ikib.1,2
Jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere (1b): Inzozi za kabiri za Daniyeli zamujyanye i Shushani (2), umurwa mukuru w’Ubuperesi muri Irani y’uyu munsi, kilometero 250 uvuye i Burasirazuba bwa Babuloni aho Daniyeli yari umunyagano. Imana yacu ishimwe kuko ijya ituma tumenya amakuru y’ibiri kure yacu, ikatwereka ibyo abantu batamenya. Ezekiyeli nawe yashoboye kumenya iby’i Yerusalemu, kandi we ari i Babuloni (Ezek.40.1-2). Pawulo na we yahamije ko azi umuntu wazamuwe akajya mu ijuru rya gatatu (2 Kor.12.2). Yohana nawe yabonye abera bicaranye na Yesu mu bwiza bwe (Ibyah.7.9-11). Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo…, kandi ubuturo bwera burasenyuka (11): Ya mpfizi y’ihene yameze amahembe atandukanye, ariko hazaho n’iridasanzwe, ririkuza ryigira igitangaza (10). Zirikana: Gukomera k’umuntu ni ukw’igihe gito, kuko ibihe bihinduka, kandi tukaba tutarama. Indir. 5 Gushimisha.