
- This event has passed.
Kuwa gatanu 14 Ukwezi kwa kabiri Kubara 14.26-45
Ikib.2 Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye (28): Amagambo ubu bwoko bwakoresheje bwitotombera Imana yahindutse nk’ubuhanuzi kuri bo n’abana babo. Bavuze ko bahitamo kugwa mu butayu aho kujya kurwana mu gihugu cy’amasezerano (14.2), ibi byatumye abarengeje imyaka makumyabiri bazagwa mu butayu (29) uretse Kalebu na Yosuwa (30). Imyaka bazamara bazerera mu butayu (34) izangana n’iminsi bamaze batata igihugu (25). Umukristo yirinda mu byo avuga (Umubw. 5.1). Abo bagabo babaze inkuru y’incamugongo y’icyo gihugu, bicirwa na mugiga imbere y’Uwiteka (37): Abakwije inkuru mbi bahise bapfa ariko abo bayobeje bazamara imyaka mirongo ine bapfa umwe ku wundi kugeza bose bashize! Kwihana kwabo ntabwo kwari kugishobora gukuraho indahiro Uwiteka yarahiye (40). Mose yababujije kugaba igitero Uwiteka atabari imbere (41), baranga (44) bibaviramo kuneshwa (45). Imbuzi: Ujye wirinda ukore ibyiza ugifite uburyo utazasumirwa n’amaboko y’Uwiteka (Heb.10.31). Indir. 99 Agakiza.