
- This event has passed.
Kuwa gatanu 13 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 7.54-8.1-3
Ikib. 3
Ngo babyumve batyo bazabiranywa n’uburakari,…(54): Amagambo Sitefano yavuze arondora ukuri kw’amateka yabo yarabarakaje cyane, bamuhekenyera amenyo. Biragoye kuri bamwe kwakira amateka y’ibyo twakoze n’ibyatubayeho, akenshi iyo tubyibukijwe bidutera uburakari, ipfunwe, n’akababaro. Bisaba ko amateka yacu tuyikoreza Imana, tukihana, tugaca bugufi, kandi tukayisaba kuduhindurira amateka. Ibyatubayeho byose Yesu yabyishyizeho, ngo aduhe agakiza (Yes.53:4). Iyo twikoreje Yesu amateka yacu, bitubera ikiraro cyo kwiyunga n’Imana na bagenzi bacu, bikatwubakira ubuzima bushya (2 Kor.5:17). Baramukurubana bamuvana mu murwa,…(58): Aba Bayuda niba barishe Yesu ntibari kubura kwica Sitefano, kandi iyerekwa rye ryarahamyaga ibyo Yesu yavuze ko ari umwana w’Imana, ari byo nawe bamujijije. Rero nubwo bakurwanya uyu munsi bashobora kuzahindukirira Kristo. Gusenga: Mana Data, ujye unshoboza guharanira ukuri nubwo nakuzira. Indir. 189 Gushimisha.