
- This event has passed.
Kuwa gatanu 13 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 9.1-15
Ikib.3
Kuko ubwabo birongorera abakobwa babo, bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga (2): Abantu bamaze gushira impumpu, Abisirayeli bose, abatambyi n’Abalewi ntibitandukanyije n’abanyamahanga; bahise bibagirwa icyatumye Imana ibajyana mu bunyage (2 Ingoma 36.14-21), bongera gucumura ku Mana, bakora ibyaha bikomeye, barenga kubyo Imana yabategetse. Mbese ibihe bikomeye Imana yakurokoye nka COVID-19, byaba byaragusunikiye ku kubaha Imana kurusha mbere? Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye nipfura umusatsi (3): Ezira yari azi neza ingaruka z’ibyaha ubwoko bwe bwari buri gukora, yari abizi ko Imana yavuze ko nibayumvira bazarya ibyiza byo mu gihugu, ariko nibanga bakagoma inkota y’Uwiteka izabarya. Ibi byateye Ezira gushishimura imyambaro, nk’ikimenyetso cyo guca bugufi arasenga (5-15). Mbese ujya ugira umwete wo gutakira Imana iyo urebye ibyaha bikorerwa mu Itorero? Zirikana: Gusenga kw’abantu bitiriwe izina ry’Imana gukiza igihugu (2 Ingoma 7.13-14). Indir. 123 gushimisha.