Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 11 Ukwezi kwa kane Matayo 26.31-46

April 11

Ikib.2
“Bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (39): Gushyira
imbere ubushake bw’Imana biri mu ngingo nyamukuru zigize isengesho Yesu
yigishije abigishwa be (6.10). Kwakira mu marangamutima ye nk’umuntu urupfu
yari agiye gupfira ku musaraba, cyari ikintu kitoroshye. Nyamara yari abizi neza
ko nta yandi mahitamo yari ahari. Ubushake bw’Imana buri gihe ntibuhuza
n’ibyiyumviro byacu bityo dukwiriye gufatira urugero kuri Yesu, maze tugasaba
Imana kugira ngo ibyo ishaka mu buzima bwacu, ari byo biba kabone nubwo
byaba bisharira. Asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere
(44): Kuba abo bari kumwe bari barimo gusinzira bananiwe (40), biragaragara
ko na Yesu yari ananiwe. Nyamara ntibyamubujije kwegera Imana mu buryo
bw’isengesho. Gusenga byubaka ubusabane budasanzwe hagati y’umuntu
n’Imana kandi ni isoko y’imbaraga (41). Inama: Umukristo agomba gukuraho
inzitwazo zose zatuma atakaza ibihe byiza agirana n’Umuremyi we. Indir. 49
Gushimisha.

Details

Date:
April 11

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN