Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 11 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 15.17-35

October 11, 2024

Ikib.3,6

Nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose (20): Buriya n’ubwo Agagi yaje kwicwa na Samweli (33), ariko abamukomokagaho batarimbuwe, ni bo bashyize Abayuda mu kaga mu myaka yakurikiyeho. Nka Hamani waje kuzagambirira kwica Moridekayi, no kurimbura Abayuda mu gihe cya Esteri, yari umwagagi (Esit.9.24). Dukwiriye kwiyemeza kumvira Imana, kuko yo iba ireba kure aho twe tutabasha kubona. Kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali (21): Hari ubwo twibwira ko ibikorwa runaka dukora mu rusengero aho dukorera, cyangwa aho tuba, bisimbura kumvira ubushake bw’Imana; nyamara ni ukwibeshya kuko Imana itishimira ibitambo, kurusha uyumvira (1Sam.15.22-23). Gusenga: Mana, undinde kuyoborwa n’amarangamutima yanjye, kugeza aho bituma ntakumvira. Kandi ujye undinda guhitamo kumvira abantu bashaka ko nkora ibitandukanye n’ubushake bwawe. Indir. 99 Agakiza.

Details

Date:
October 11, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN