Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 10 Ukwezi kwa mbere Matayo 6.24-34

January 10, 2024 - January 11, 2024

Ikib.2,5 Nuko ntimukiganyire mugira ngo “Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki’ cyangwa ngo’ Tuzambara iki?’ (31): Ntibyoroshye kubwira umuntu ngo ntukiganyire ku bijyanye n’ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibyo kwambara cyane muri ibi bihe ibintu byose bisa n’ibigoye kuboneka. Ibi byose uko ari bitatu ni ibikenewe mu buzima bwa buri munsi iyo bidahari no kubaho ntibishoboka. Impamvu enye zituma tutagomba kwiganyira: 1) Tuzi ko Imana ari Data mu mbabazi zayo n’urukundo rwayo iduha ibyo dukennye kandi irabizi (32); 2) Imana izi neza ko kwiganyira kutazagira icyo kutwungura na gito (26); 3) Kwiganyira bishobora kuba intandaro yo gutakaza kwizera muri twe, tugakura amaso ku Mana Data idufitiye byose. Ijambo ritubwira ko utizeye bidashoboka ko anezeza Imana (Heb.11.6); 4) Kwiganyira ntikwica ubugingo gusa ahubwo kugira n’ingaruka ku mubiri wacu. Umunyabwenge umwe yaravuze ati “Kwiganyira ni inkota ikomeye yica ibyishimo kandi umutima ubuze ibyishimo ukingurira ibibazo bitabarika ku bugingo no ku mubiri”. Gusenga: Mana twongerere kwizera. Indir.359 Gushimisha.

Details

Start:
January 10, 2024
End:
January 11, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN