
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 8 Ukwezi kwa gatatu Kubara 20.14-29
Ikib.3
Ntuzanyura mu gihugu cyanjye (18): Edomu cyari igihugu giherereye
mu majyepfo y’Iburasirazuba bwa Isirayeli ya kera. Ubu kiri mu majyepfo
y’Iburengerazuba bw’igihugu cya Yorudani. Abisirayeli bari mu rugendo bajya
i Kanani bifuzaga kunyura muri Edomu, nyamara umwami wabo abima inzira,
abitewe n’urwango rwatangiye igihe Yakobo, sekuru w’Abisirayeli, yahuguzaga
Esawu ubutware sekuru w’aba Edomu (Itang. 25.30-34). Abahanuzi muri
Bibiliya bagiye bagaragaza Edomu nk’umwanzi ukomeye wa Isirayeli kandi
kenshi ibihugu byombi byagiye bihangana mu ntambara (Obad.1.10-14). Ibintu
bitatu dukwiye kwigira kuri Edomu: 1) Impamvu zituma abantu bagira icyo
bapfa ni nyinshi, ariko hagomba kubaho gushaka impinduka nziza, 2) Edomu
na Isirayeli ni abavandimwe. Aho kwangana nka bo, tujye duharanira gukomera
ku buvandimwe dufitanye muri Kristo, 3) Impamvu icyaha cyakozwe ntizituma
kidahanwa iyo kitihanwe. Ikibazo: Mbese uko wabanye n’abandi mu murimo
wawe wo gukorera Imana bizatuma nupfa abantu bazakurira? (29).