Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 7 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 24.1-33

September 7, 2024 - September 8, 2024

Ikib.1,4

Uwiteka Imana y’Abisirayeli ivuze iti ‘Kera basogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi…’(2): Nyuma yo kubagira inama Yosuwa yakurikijeho guhanura. Urugendo rurerure yakoze n’intambara nyinshi yarwanye ntabwo byamubujije gusaza agifitanye n’Imana ubusabane. Ibyo yari yarumvise Imana ivugana na Mose, ndetse na we ubwe, yabishyize mu bikorwa, bituma no mu busaza yari akiri inkoramutima yayo. Imana yabibukije amateka yabo uhereye kuri sekuruza Aburahamu mwene Tera. Muri ayo mateka hari hakubiyemo ibibazo bahuye na byo, n’uko Imana yabikemuye, hamwe n’amasezerano yabahaye n’uko yayasohoje. Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreye Uwiteka (31): Yababereye umuyobozi w’intangarugero, kandi agahora abibutsa kubaha Uwiteka. Kuba intangarugero ku bo tuyoboye bigira imbaraga zo gutuma abantu bakunda Imana kurenza amagambo tubabwira. Ubuzima bwa Yosuwa buratwemeza ko kugendana n’Imana ubuzima bwawe bwose bishoboka. Indir. 195 Gushimisha.

Details

Start:
September 7, 2024
End:
September 8, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN