
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 5 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 23.14-28
Ikib.3,4
Witinya kuko ukuboko kwa Data Sawuli kutazagushyikira… (17): Sawuli
yakomeje kugenza Dawidi ngo amwice, Dawidi nawe akanga kumurwanya
ahubwo akamuhunga, byashoboka ko umuhungu w’umwami Yonatani
atashoboraga gutabara Dawidi, cyangwa ngo amuhe ibisubizo by’ibibazo
yarafite ariko yakomeje ukuboko kwe mu Mana.Umukristo mwiza aberaho
kubera abandi inkomezi n’inzira ibaganisha ku mahoro duhabwa muri Yesu.
“Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe,..?” (19): Dawidi yagambaniwe
na ab’inzu ya Zifu babwira umwami aho yihishaga. Mu burakari bwinshi sawuli
yarafite bwatumye abwira aba bagambanyi ko bahiriwe ku Uwiteka. Mbega
ishyano! Muntu w’Imana ujye wirinda mubyo, uvuga, mubyo ukora, no mubyo
ushyigikira hato utazavaho uba akahebwe Imana ikakureka. Sawuli ntabwo
yagaragaje indangagaciro ze nk’umuyobozi mwiza, ahubwo icyubahiro yarafite
cyo kuba umwami yagikoresheje ababaza umunyantegenke. Icyifuzo:Sengera
abayobozi bakomerere muri Yesu.