Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 5 Ukwezi kwa cumi Zaburi 78.52-72

October 5, 2024

Ikib.2

..Ibayobora mu butayu nk’umukumbi (52): Imfura z’Abanyegiputa zimaze kwicwa, Abanyegiputa binginga Abisirayeli kuva mu gihugu cyabo, babaha n’impano zo kubasezerera (Kuva 12:29-36). Hanyuma Imana iyobora ubwoko bwayo nkuko umwungeri ayobora umukumbi we mu rugendo rwo mu butayu (52-53). Imana ibacisha mu nyanja itukura, ibarinda Abanyegiputa igihe babakurikiranaga ngo babicire mu butayu, irabaherekeza ibageza i Kanani mu gihugu cy’isezerano. Nubwo Imana yakomeje kubabera Imana, Abisirayeli bongeye kwigomeka basenga ibishushamyo bibajwe, ntibitondera ibyo Imana yababwiye, basubira inyuma bakora ibyangwa n’Uwiteka (56-58). Mwene data Imana nikugirira neza ntukajye wibangirwa, ngo usubire inyuma kwa Satani. Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda (68): Imana yatoranyije umuryango wa Yuda kuba ububiko bw’isanduku y’Uwiteka nyuma yuko yarijyanyweho umunyago n’ababisha (61), baneshejwe n’Uwiteka kubw’icyubahiro cye (66) Isanduku iragarurwa. Zirikana: Ntawahangara icyubahiro cy’Uwiteka, kandi Imana ni umwungeri mwiza ukunda intama ze. Indir. 149 Gushimisha,

Details

Date:
October 5, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN