
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 31 Ukwezi kwa munani Yosuwa 15.21-17.1-13
Ikib.5
Iyi ni yo midugudu y’umuryango w’Abayuda… (15.21): Nyuma y’igihe kinini Imana Itanze amasezerano, igihe cyari kigeze ngo Imana iyasohoze. Buri muryango wagombaga kumenya aho gakondo yabo ihera n’aho igarukira. Ariko Abayebusi bo bari abaturage b’i Yerusalemu, Abayuda Ntibashoboye kubirukana (63): Yerusalemu yari mu ntara zahawe abakomoka kuri Yuda bari barategetswe kwirukana abanyamahanga bahatuye kuburyo batazaturana nabo, ahubwo barabarimbura kandi Imana yari yarabasobanuriye impamvu (Guteg.7.1-4). Abayebusi bashatse kwitambika mu masezerano ya Dawidi igihe yari amaze kuba umwami, bavuga ko atazabameneramo, ariko basanga we bamwibeshyeho, nyuma yo kubatsinda aho bari batuye ahahindura ururembo rwe (2 Ngoma1.4-8; 2 Sam.5.6-7). Abakobwa ba Serofehati nabo bagiye gusaba gakondo yabo, kuko ikibazo cyabo cyari cyaracyemuwe n’Imana Mose akiriho (17.4; Kub.27.1-8). Imana iyo hari isezerano iguhaye iraririnda kugeza risohoye, ntibisaba ko wirwanirira, ahubwo ujye ureka Imana ibe ariyo isohoza isezerano. Indir. 15 Agakiza