Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 28 Ukwezi kwa cyenda 1Samweli 9.15-27

September 28, 2024

Ikib.3

Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye (17): Uwiteka yari yarahishuriye Samweli uburyo azamenya Sawuli, amubwira uko asa, ndetse amubwira n’isaha bazabonaniraho (16). Samweli yagombaga kwimikisha Sawuli amavuta, kuko Uwiteka ni we yari yarahisemo, ngo abe Umwami w’Abisirayeli (16-17). Samweli yahanuriye Sawuli ko indogobe zimaze iminsi itatu zarazimiye zabonetse, nuko aboneraho kubwira Sawuli icyo Imana imuteganyiriza ati: “Mbese iby’igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n’inzu ya so yose? (20). Bivuze ko ibyifuzo Abisirayeli bashaka, kandi by’igikundiro, n’uko babona Umwami. Sawuli rero ni we Imana yabatoranyirije. Nubwo Sawuli yibonaga nk’uciriritse, ariko imbere y’Uwiteka si ko byari bimeze, yari uw’agaciro kenshi. Zirikana: Imana itoranya uwo ishaka, kandi iyo iguhaye inshingano iba yiteguye kuzagushoboza, ariko nawe uba usabwa kwemera gukoreshwa na Yo.

Details

Date:
September 28, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN