Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 28 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 2.39-52

December 28, 2024

Ikib.3

Basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti (39): Kubera ko hari benshi bitwa izina Yesu, Yesu Kristo mu kumutandukanya n’abandi bamwitaga Yesu w’i Nazareti. Abamukurikiye biswe Abanazareti (Ibyak.24.5), mu gihe abamwanga bose bo bakoresheje iyo mvugo bamutesha agaciro, ariko iryo zina Yesu ntiryamuteye isoni kuko yarikoresheje ari mu ijuru (Ibyak.22.8). Ibyo abantu badaha agaciro Yesu yabijyanye mu ijuru abyambika ubwiza (Yoh.1.46). Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data? (49): Nubwo Yesu yari akiri muto, ku myaka cumi n’ibiri yiyumvagamo ko agomba kwita ku bya Se. Bitwereka ko kuva mu bwana bwe atigeze ayoberwa ko hari icyamuzanye agomba gukora hano ku isi. Natwe abizeye Yesu kumenya no kwita ku nshingano tugomba kubimwigiraho, kuko muri iyi minsi dushobora guhura n’umukristo wibagiwe inshingano ze, agashaka gukora nk’ibyo abatizera bakora. Gusenga: Mana Data, ndagusaba ngo unyobore nshobore gukora ibituma nanjye unyishimira nk’umwana wawe ukunda.

Details

Date:
December 28, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN