Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 26 Ukwezi kwa kane Kubara 32.25-42

April 26

Ikib.3,5
Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro,… (30): Kugira ngo Abarubeni
n’Abagadi bahabwe gakondo yo hakuno ya Yorodani, bagombaga kubanza
gufasha abandi urugamba i Kanani. Ibi biratwereka ko amasezerano yose agira
ibisabwa ku mpande zombi, iyo bitubahirijwe, araseswa. Kugera ku cyo umuntu
ashaka bisaba kwitanga no kwiyuha akuya. Imana na yo isohoreza isezerano
Umusomyi wa Bibiliya 2025 48
uwayishakanye umwete, akayikiranukira, akayizera kandi akubahiriza
amabwiriza yamuhaye. Iri ni ihame rikomeye mu migenzereze y’Uwiteka. «…
Bita andi mazina imidugudu bubatse» (38): Abahawe gakondo bose bamaze
kubaka imidugudu bahawe bayihindurira amazina. Iki ni ikimenyetso cy’ubuzima
bushya bari binjiyemo. Buri cyiciro cyose cy’ubuzima kigira amahame yacyo. Iyi
na yo, yari gakondo nshya ifite amahame yayo. Kugira ngo Aburahamu na Sara
babone urubyaro babanje guhindurirwa amazina (Itang. 17.5,15). Icyifuzo:
Imana iguhindurire amazina, iguhe ay’icyiciro gishya igiye kugushyiramo. Indir.
141 Gushimisha.

Details

Date:
April 26

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN