Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 26 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 3.1-13

October 26, 2024

Ikib.3

Kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n’aya makuba (3): Pawulo ntiyabashije kugera ku Batesalonike nkuko yabyifuzaga, kuko yashatse kubageraho inshuro zirenze imwe ariko bikamwangira (2.18). Abitewe n’urukundo rwinshi abafitiye yaboherereje intumwa Timoteyo ngo abakomeze mu makuba n’umubabaro barimo (3), yabikoreye kugira ngo Abatesalonike batavaho bacibwa intege na satani maze bakava mu murimo bahamagariwe gukora. Ariko nyuma y’ibyo byose Abatesalonike banyuzemo, Pawulo yanejejwe cyane n’inkuru Timoteyo yamuzaniye yuko Abatesalonike bagihagaze neza mubyo kwizera (6). Ese wowe uracyahagaze mu masezerano? Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose (12): Iri Torero ryari rihagaze neza muri iki gihe, ibi ntibigomba kugarukira kuri bo gusa, ahubwo urukundo rwari rukwiriye kubuzura bigakomereza no ku bandi. Zirikana: Abigishwa nyakuri ba Yesu barangwa n’urukundo, kandi iyo umuntu akunda Imana akunda n’abagenzi be (Yoh.13.35, 1Yoh.4.20). Indir.313 Gushimisha.

Details

Date:
October 26, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN