Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 25 Ukwezi kwa mbere Kubara 8.1-26

January 25 - January 26

Ikib.3 Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha (4): Ibanga rya Mose mu kuyobora Isirayeli neza ryari mu gutega amatwi no kumvira agakora ibintu byose nk’uko Uwiteka yategetse (3,20,22). Nubwo Aroni ari we wari umutambyi mukuru, Imana yavuganaga na Mose akaba ari we utanga amabwiriza y’uko ibintu bikorwa (2). Uwiteka yishimira inshingano zujujwe binyuze mu bufatanye no kubahana. Abamaze imyaka makumyabiri n’itanu cyangwa isaga binjire mu bugaragu bw’ihema ry’ibonaniro (24): Imirimo y’Abalewi yari ikomeye, irimo kwikorera ibintu byo mw’Ihema ry’Ibonaniro no gufasha abatambyi gusogota amatungo yatangwagaho amaturo kandi igasaba kwigengesera ngo badakurura umujinya w’Imana ku bwoko bahagarariye baramutse bakoze ibizira. Bagombaga gutangira umurimo baciye akenge kandi bafite imbaraga ariko batangira gusaza bakaruhuka bakava muri iyo mirimo iruhije (25). Zirikana: Buri wese mu gihe cy’imyaka agezemo akorere Imana mu buryo Imuhamagaramo.Indir. 136 Gushimisha.

Details

Start:
January 25
End:
January 26

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN