
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 24 Ukwezi kwa munani Yosuwa 10.22-43
Ikib.1
—Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana (25): Amagambo Uwiteka yabwiye Yosuwa kenshi ngo amukomeze niyo nawe abwiye intwari ze (1.9). Gukandagira ku majosi ya bariya bami, byari ikimenyetso cyerekana ko babanesheje burundu. Nyuma yo gutsinda urugamba ingabo zari zikeneye kumva amagambo abongeramo intege. Natwe ni tugera mu ijuru dutsinze urugamba rwo mu isi, Yesu azatwakira atubwire amagambo yomora ibikomere (Mat.25.34). Ese mu mibereho yacu tujya tubwira bagenzi bacu amagambo abatera ubutwari, cyangwa tubabwira ibibaca intege? Imana iduhe kubwirana amagambo yo guterana inkunga, kuko urugendo rukomeje kandi rugoye. —Yosuwa abaneshereza rimwe, kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yabarwaniye (42): Nk’uko Uwiteka yari yarasezeranije Yosuwa, nta muntu n’umwe washoboye kumuhangara (10.8). Icyatumye Abisirayeli banesha s’imbaraga zabo, ahubwo n’Imana yabarwaniriraga. Zirikana: Ntakinu ntakimwe cyabasha kurogoya umugambi w’Imana (Yob.42.2). Indir. 208 Gushimisha.