
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 21 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 3.1-4.1a
Ikib. 1, 2
Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi (9): Imana yahishuriye Samweli ibizaba ku nzu ya Eli. Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli, kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye (1). Samweli watuwe Imana na nyina Hana, yari aryamye aho isanduku y’Imana iba (3). Maze Uwiteka ahamagara Samweli inshuro eshatu, Samweli akabyuka akitaba Eli, agira ngo ni we umuhamagaye, kuko yari atarasobanukirwa imvugo y’Imana. Eli yamenye ko ari Uwiteka wahamagaye Samweli, aramubwira ati «Niwongera kumva aguhamagaye umwitabe uti «Uwiteka vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi» (4-9). Nuko Uwiteka abwira Samweli ati… (11): Imana yabwiye Samweli ibizaba byose ku nzu ya Eli, na we ageza ubutumwa kuri Eli umutambyi mukuru. Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka, kandi Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo rye rigwa hasi (19-21). Zirikana: Iyo uteze Uwiteka amatwi, ukamukiranukira akubwira ubwiru bwe kandi akakurinda. Indir. 190 Gushimisha.