
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 2 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 2.24-49
Ikib.3
Nturimbure abanyabwenge b’i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka (24): Daniyeli na Ariyoki, ni abantu babiri bafite ubutumwa butandukanye; mugihe Daniyeli afite ubutumwa bwo gukiza abakonikoni n’abanyabwenge b’i Babuloni, Ariyoki we afite ubutumwa bwo kubarimbura. N’ubwo Daniyeli ariwe wisabiye kujyanwa ku mwami, Ariyoki aravuga ko ahubwo ariwe wabonye Daniyeli akamujyana ku mwami (25). Daniyeli ni urugero rwiza rugaragaza ko abantu b’Imana tudakwiye kwiyitirira ibyo tutakoze (28), ndetse tukicisha bugufi nyuma yo gukoreshwa ibikomeye (30). Nuko nyagasani wabonye igishushanyo kinini (31): Kwerekwa ntabwo ari umwihariko w’Abayuda gusa, Imana yihishuriraga n’abami b‘abapagani ikababwira ibigiye kuba (Itang.41.25). Ubwenge bw’Imana bwari muri Daniyeli bwa muteye gukuzwa, nawe akuza bagenzi be (48-49). Zirikana: Twimenyereze kwita kubandi, kuko umwana w’Imana azirikana abandi. Indir.33 Gushimisha.