
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 19 Ukwezi kwa kane Matayo 27.57-66
Ikib.3
Yosefu ahambisha intumbi ya Yesu (59): Ntabwo ari umuntu ubonetse wese
wari kujya kwa Pilato gusaba umurambo wa Yesu. Biragaragara ko Yosefu yari
umuntu wubashywe cyane mu Bayuda no mu butegetsi bwa Pilato. Dore ko
yari afite ubutunzi kandi akaba n’umwe mu bayozi b’Abayuda. Yosefu yatanze
imva ye, maze Yesu ashyingurwa mu buryo bw’icyubahiro, aho kujugunywa mu
mva rusange bashyinguragamo ababaga bakatiwe urwo gupfa. Hari amasomo
twakwigira kuri Yosefu: 1. Yari afite ubuhamya bwiza (Luka 23.50-51), 2. Yari
azi gukoresha neza icyubahiro n’ubutunzi afite. Kubaha Imana ntabwo ari
iby’abantu boroheje gusa ahubwo bireba buri muntu wese yaba ukomeye
cyangwa uworoheje. Iminsi itatu nishira azazuka (63): Biratangaje kuba
abari bakwiriye kwereka abantu inzira y’Imana, aribo bakoze ibishoboka byose
ngo baburizemo izuka rya Yesu. Imana iguhe gusobanukirwa neza imigambi
yayo maze ikurinde kunyuranya n’ubushake bwayo. Gusenga: Mwami Yesu
umpindure igikoresho cyawe cyera nkukorere ntunganye n’ibyanjye byose.
Indir. 38 Gushimisha.