
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 17 Ukwezi kwa munani Yosuwa 5.13-6.1-14
Ikib.2
…Nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba (14): Nyuma yo gukebwa kw’abahungu bose, no kwizihiza Pasika, hagombaga gukurikiraho kwitegura uko bakwigarurira Yeriko. Ibyo amaso yarebaga byashoboraga gutuma abantu bacika intege; Yeriko wari umujyi urinzwe cyane, kandi ukikijwe n’inkike zikomeye. Abatasi bari barageze i Kanani mbere bavuze inkuru z’incamugongo; bavuga ko inkike zigose imijyi yaho zigera mu ijuru (Guteg.1.28). Bari bakeneye rero ubufasha buvuye ku Mana. Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zabo… (6.2): Uwiteka yahaye Yosuwa amabwiriza adasanzwe y’ukuntu bazategura urugamba; buri munsi bagombaga kuzenguruka Yeriko rimwe, bacecetse havuzwa amakondera gusa, bakamara iminsi itandatu. Biratangaje ko muri uru rugamba nta ntwaro zisanzwe basabwe kwitwaza. Imana yacu sinyantege nke ngo yifashishe intwaro mu ntambara, ahubwo ijambo ryayo ryonyine rirahangije. Imbuzi: Duhore dusaba Imana ituyobore, nta kwishingikiriza ku bwenge bwacu. Indir.190 Gushimisha.