
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 16 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 8.15-27
Ikib.2
Ngiye kubona mbona igisa n’umuntu kimpagaze imbere (15 b): Uyu marayika Gaburiyeli wiyeretse Daniyeli ni ubwa mbere abonetse mu byanditswe byera, gusa yakomeje kwiyereka Daniyeli (9.21). Nyuma y’imyaka 500 mu isezerano rishya malayika Gaburiyeli yiyeretse Zakariya ( Luka 1.19), na Mariya ( Luka 1.26). Imana yacu n’Imana y’amateka, kandi ibana n’abantu bayo ibihe bidashira, ikabakomeza n’aho bafite intege nkeya, kugira ngo bahagarare bashikamye (18). Ngiye kukumenyesha ibizabaho mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka (19): Imana ivuga ko ntacyo yakora itamenyesheje intore zayo. Yamenyesheje Aburahamu ibyo kurimbuka kwa Sodomu na Gomora (Itang.18.20-23). Natwe abizera twamenye ko isi dutuyemo izarimbuka hakazabaho indi si nshya (Ibyah.21.1). Zirikana: Ubwami bwose bwo mu isi bugira iherezo bugasimburwa n’ubundi, mu gihe ubwami bwa Yesu bwo butazagira iherezo. Ni ubw’iteka ryose. Indir. 22 Gushimisha.