
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 15 Ukwezi kwa kabiri Kubara 15.1-16
Ikib.4
Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha… (1): Nubwo igice cya 14 kirangirira ku mujinya n’urubanza by’Imana ku bantu bayo, iki gice gitangiye Imana isubira mw’isezerano ryo kubaha igihugu. Biratangaje kumva Imana irimo gutanga amabwiriza y’uburyo abantu bayo bazitwara nyuma y’imyaka mirongo ine, ndetse benshi mu bo Mose yabwiraga aya magambo batazagera muri icyo gihugu kivugwa! Ibicumuro by’abantu ntibikuraho amasezerano y’Imana. Uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro… (4): Ibitambo bikongorwa n’umuriro bivuye mu matungo (3) byagombaga guherekezwa n’igitambo cy’ifu ndetse na divayi (5). Igipimo cy’ifu, amavuta ndetse na divayi biriyongera ku batura igitambo cy’ikimasa (8,9). Abisirayeli n’abanyamahanga babatuyemo bashoboraga gutamba ibitambo bigaragariza Imana urukundo rwabo kuri yo, bakayishimira amahoro n’imigisha yabahaye mu matungo no mu myaka (1315). Ikibazo: Ese ujya wibuka gushima Imana kubw’amahoro n’amahirwe iguha mu mibereho no mu byo ukora?