Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 14 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 8.4-13

September 14, 2024 - September 15, 2024

Ikib.2

Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana (4): Akarengane katumye abizera bahunga ingo zabo batatanira mu duce dutandukanye, ariko bajyanayo ubutumwa bwiza. Nubwo tuba tutabyifuza, ibyo tunyuramo bikatubuza amahoro, bishobora kuba inzira y’Imana yo kudutegurira gukora ibikomeye. Mu gihe uri gushukwa ngo witotombere ibihe bibabaje uri kunyuramo, hagarara utekereze neza niba Imana itarimo igutegurira umurimo udasanzwe. Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo (13): Simoni w’umukonikoni yarebye ibitangaza Imana ikoresha Filipo, abona ko hari imbaraga zirenze izo asanzwe azi, maze aremera ariko adakijijwe, ndetse aniyemeza kugendana n’umukozi w’Imana, kandi we atagamije ivugabutumwa. Abizera tube maso kubw’abantu badakijijwe bagendana natwe mu murimo w’Imana bafite ibindi bagamije. Icyifuzo: Sengera Itorero kugira ngo impano yo kurobanura imyuka yiyongere muri ryo kuko abiyoberanya barushaho kugwira. Indir. 86 Agakiza.

Details

Start:
September 14, 2024
End:
September 15, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN