Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 14 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 10.1-17

December 14, 2024

Ikib.3

Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore (4): Ezira agisenga kandi arira n’amarira menshi yikubise hasi, yatura ibyaha by’Abisirayeli. Imbaraga z’amasengesho zabagezeho bonyine bifatira icyemezo cyo gusenda abagore b’abanyamahangakazi bari barashatse, bemera kuva mu ngeso mbi. Hari igihe waba ubona ibyaha bikomeye bikorerwa aho uri, ukabona nta bushobozi ufite bwo kubahana no gutesha (2Tim. 4:2), ujye wibuka gufata umwanya uhagije wo kubasengera. None nimwaturire Uwiteka Imana ya ba Sogokuruza mukore ibyo ishaka (11): Abantu bamaze kwemera guhindukirira Imana, Ezira yababwiye urufunguzo rwo kugarura ubusabane bwabo n’Imana, abasaba kwatura ibyaha, ariko ntibigarukire aho ahubwo umugabo wese warongoye umugore w’umunyamahanga akamusenda, akanatanga impfizi y’intama ho icyiru cy’uko batsinzwe (19). Hari ubwo abantu bihana bakatura ibyaha byabo, ariko uwasambanaga agakomeza gusambana, uwibaga agakomeza kwiba. Bene uko kwihana ntabwo kuzana impinduka. Indir. 95 Gushimisha.

Details

Date:
December 14, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN