Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 12 Ukwezi kwa kane Matayo 26.47-56

April 12

Ikib.2,3
“Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye” (50): Yesu ntahishwa ibyo umuntu
atekereza, bityo yari azi neza imigambi ya Yuda. Kumusoma ku itama ntibyari
ukumusuhuza, kwari ukugira ngo yorohereze abamufata kumenya Yesu uwo
ariwe (48). Nk’umuntu wamenye Kristo, ukwiriye kwirinda kubaho ubuzima
bwo kwishushanya. Kandi ntiwimike ikibi mu mutima wawe. Ibyanditswe
byasohora bite kandi ariko bikwiriye kuba? (54): Igihe barimo ntabwo hari
hakenewe intwaro z’umubiri nk’inkota; kuko ijuru ritari ryananiwe kugira icyo
rikora. Yesu ahamya ko abishatse yari gusaba Data akamwoherereza ibihumbi
72 by’abamarayika cyangwa legiyoni 12 (53). Kwemera gutwarwa n’abari baje
43 Umusomyi wa Bibiliya 2025
kumufata, ntibyatewe n’intege nke cyangwa ubwoba; ahubwo kwari ukugira ngo
asohoze neza umugambi w’Imana (56). Urukundo Yesu adukunda rwatumye
yemera kubabazwa ngo aducungure. Gusenga: Mwami Yesu turakwereka
abatarakizwa ngo nabo ubagenderere ubabature mu bubata bw’ibyaha barimo
maze bakizwe. Indir.73 Gushimisha.

Details

Date:
April 12

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN